in

Umurwayi yahuye n’uruva gusenya acibwa ukuguru kutari ko

Urwego rw’ubuvuzi ni rumwe mu ziberamo amakosa no kwibeshya bigahita biganisha ku ngaruka zikomeye ku muntu rimwe na rimwe bikanamuviramo urupfu.

Kuri uyu wa Kane, mu bitaro bya Freistadt bihereye mu majyaruguru ya Autriche, umukambwe w’imyaka 82 yaciwe ukuguru kutari ko kubera kwibeshya kw’abaganga.

Biteganyijwe ko agomba kongera kubagwa hakavanwaho n’uko kuguru kurwaye kwagombaga gucibwa mbere hose.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko uku kwibeshya kwabayeho ku munsi nyirizina uyu musaza yagombaga kubagirwaho aho ikosa bavuga ko riteye agahinda ryabaye ubwo hashyirwaga ikimenyetso ku kuguru kwagomgaga gucibwa bikaza kuvumburwa nyuma.

Uyu musaza utatangajwe amazina asanzwe afite uburwayi ku maguru yombi ariko kumwe ari ko kurembye cyane kukaba ari na ko kwagombaga gucibwa, we n’umuryango we babanje kuganirizwa kugira ngo babashe kwakira ibibabayeho nk’uko Urubuga 7 sur 7 rwabitangaje.

Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo busobanure neza ibyabaye ndetse bukongeraho ko buri guhata ibibazo ababigizemo uruhare bose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wiga mu mashuri yisumbuye yihimuye ku mukobwa wamubenze amutwika imisatsi.

Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe||ibyo umugeni yahise akora ageze mu rusengerero akamubura birasekeje.