Umusore wabyaranye na Mujawamariya Hyacinthe yamenyekanye muri filime zitandukanye mu Rwanda, yahishuye iby’umubano rwabo.
Uyu musore wabyaranye na Mukarujanga yitwa True Boy akaba ari’umuhanzi.Avuga ko ajya guhura na Mukarujanga byatangiye ari akazi kabahuje aho yagendaga amufasha mu bikorwa bye by’umuziki guhera muri 2018.
Ati “Byatangiye ari akazi ariko haziramo n’urukundo, ubu twamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nabimushimiye cyane kandi turacyanarikumwe ubu icyo namubwira ni uko nkimukunda cyane.”
Nubwo babyaranye ntabwo babana. Ati “Kubana nawe bizaterwa n’ubushobozi kuko buri wese aracyaba iwabo ariko ni tubona ubufasha twabana ntakibazo.”
Aba bombi bibarutse taliki ya 30 Kanama 2021 nyuma y’undi mwana w’umukobwa Mukarujanga yari yarabyaye mu mwaka wa 2014.