in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Umusore ushinja inkumi kumwanduza SIDA yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe.

Ku rukuta rwa facebook ku munsi wejo tariki ya 15 ukuboza, umusore witwa Enoch yagaragaye ashinja umukobwa witwa Gloria kuba yaramwanduje agakoko gatera HIV/ SIDA, akamushinja kuba atarabimubwiye mbere yuko bakora imibonano mpuzabitsinda ngo abe yarakoresheje agakingirizo. ari nako ashyira hanze ubwambure bwe.

Nkuko byagaragaye mu butumwa bugufi bwo kuri whatsapp aba bombi bandikiranaga mbere yuko uyu musore afata ikemezo cyo gushyira hanze amafoto y’uyu mukobwa ashinja kumwanduza sida, uyu mukobwa uvugwa, wabonaga adatewe ubwoba nibyo uyu musore yamubwiraga ko agiye kumushyira ku karubanda, ko agiye kubwira abantu ko abana n’agakoko gatera sida ko ari kugakwirakwiza no mu bandi.

Turebye bimwe mubyo bavuganye, uyu muhungu yamwandikiye ubutumwa amubwira ko atazamubabarira kubyo yamukoreye, ko ari umugome, ko ibyo yamukoreye agiye kubitangariza isi yose ikabimenya, ko uyu mukobwa abana n’urwandu bwa sida.

Yakomeje avuga ko ari nayo mpamvu uriya mukobwa yamublotse kuri facebook.

Ati:’’Wa mugome we ngiye kugutamaza n’Imana izaguhana izakujugunya mu muriro waka’’.

Uyu mukobwa mukumusubiza, yamweretse ko adatewe ubwoba nta buke bw’ibyo ashaka kumukorera, ati:’’kora ibibi byawe ushaka, ntago ntewe ubwoba nawe’’.

Yakomeje amubwira ko ari no gutakaza umwanya we yemera ko bandikirana, ko abahungu ari nk’ibigoryi ko baba batekereza ko bashobora kwifatira umukobwa wese bifuje barangiza kumukora ibyo bashaka bakamujugunya.

Ibindi umusore yamubwiye harimo ko yamubajije niba yarabizi neza ko abana n’ubwandu kuki yanze kubimubwira mbere wenda ngo abashe kwikingira, ati:’’nta mutima wa kimuntu ugira’’.

Umukobwa amusubiza,yamubwiye ko na we yari umukobwa wagiraga umutima wa kimuntu nk’abandi ahubwo ko ari Isi na we yamuhinduye ko umuhungu wamwanduje na we atigeze abimubwira ko yari yaranduye.

Ati:’’Na we yankoreye ubugome none ubu nange ndiguhangana na SIDA yanyanduje, rero winyita umugome’’. Kuri ibyo sinabona ubusobanuro nkuha.

Agira inama abosore bagenzi be, Enoch yababwiye ko bagomba kwitondera aba bakobwa b’iyi minsi ko bakomeje kubatega ibintu bibi mu nzira bacamo ati:’’Muge mukoresha agakingirizo cyangwa mukomeze kwifata mureke umwanda w’iyi mibonano mpuzabitsina’’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bizimungu
Bizimungu
2 years ago

Yoooooo wakwihanganye Enoch mubuzima ibigeragezo nivyinshi caaane

Amakuru atari meza kuri Miss Ingabire Grace witabiriye irushanwa rya Miss World 2021.

Sobanukirwa : Byinshi byerekeye uruhara n’uburyo bukoreshwa mu kurukuraho