Aba bakobwa batandatu n’umusore umwe bose bavuzweho kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bafunguwe by’agateganyo.
Byabaye mu mwaka wa 2020 abarimo Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu bari bahamwe n’icyaha cyo guhohotera mugenzi wabo, kuri ubu bahawe imbabazi barekurwa by’agateganyo nyuma y’aho bari barakatiwe igihano kingana nk’imyaka 15.
Aba bakobwa n’uyu musore bafunguwe nyuma y’uko kuwa 11 Ugushyingo 2022 hateranye Inama y’Abaminisitiri ikemeza Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.
Aba bakobwa n’uyu musore bari bamaze imyaka ibiri muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere