in

Umusore n’umukobwa bakundana bakatiwe gufungwa imyaka 10 bazira ibyo bakoreye mu muhanda

Umukobwa witwa Astiyazh Haghighi w’imyaka 21 n’umusore bakundana witwa Mohammad Ahmad w’imyaka 22 bakatiwe n’urukiko rwa  Tehran  mu gihugu cya Iran bazira kubyinira mu muhanda.

 France 24 dukesha iy’inkuru ivuga ko ngo aba bombi bifashe amashusho barikubyina ibyino z’urukundo  begeranye imbere y’inyubako ndende ya Azadi iherereye  mu mujyi wa Tehran , kandi mu busanzwe bitemewe ko umukobwa cyangwa umugore muri iki gihugu abyinira mu ruhame.

Ikindi cyaha bakoze ngo ni uko uyu mukobwa yabyinnye nta gitambaro cyo mu mutwe cy’abayisilamu (Headscarf) yambaye kandi mu busanzwe ari ikintu kiziririzwa cyane muri iki gihugu kigendera ku mahame y’idini ya Islam.

Ibi byaha bikaba byatumye bakatirwa gufungwa imyaka igera ku 10 bari muri gereza , umukobwa akaba azafungirwa muri gereza y’abakobwa yitwa  Qarchak iri hanze y’umujyi wa Tehran ,

Ikindi gihano bahawe ni uko batemerewe kurenga igihugu cyabo ngo bajye mu mahanga , ndetse ntibemerewe no gukoresha internet .

Kubynira mu muhanda begeranye byatumye bakatirwa imyaka 10
Kubynira mu muhanda begeranye byatumye bakatirwa imyaka 10
Uyu musore n'Umukobwa basanzwe bakunda
Uyu musore n’Umukobwa basanzwe bakunda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

VIDEWO: Reba ibintu by’agaciro umusore yahaye umukobwa ku isabukuru ye y’amavuko agaturika akarira

Mimi wa Meddy yabwiye Pamela wa The Ben akari ku mutima amwifuriza isabukuru nziza bishimangira umubano uri hagati muri iyi miryango – AMAFOTO