Umusore yatunguje umukobwa bakundana ibintu by’agaciro ku isabukuru ye y’amavuko ,birimo amafaranga agera kuri miliyoni 3 z’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria) ,ubwo ni agera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 55,250 uyavunje mu manyarwanda n’ibindi bintu by’agaciro byatumye umukobwa aturika akarira.
Mu bindi uyu mukobwa yahawe harimo telefone ya Iphone 14 Pro Max ,amasaha ahenze , imisatsi abakobwa bambara mu mutwe , n’indabo zari zitatsemo amafaranga agera ku bihumbi 200 by’ama Naira ,ni agera ku bihumbi 470,374 uyavunje mu manyarwanda.
REBA HANO AMASHUSHO UBWO UMUKOBWA IBYISHIMO BYAMURENGAGA AKARIRA