in

Umusore muto yakoze ubukwe n’umugore w’imyaka 51 ababyeyi be baramwamagana(AMAFOTO)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mugihugu cya Kenya, Guardian Angel,w’imyaka 32 yakoze ubukwe n’umukunzi we, Esther Musila w’imyaka 51, maze abo mu muryango we banga kubutaha bavuga ko yashatse umugore ushaje

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye mu muhezo buba ku wa Kabiri taliki ya 4 Mutarama 2022,

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha Guardian yagize ati: “Kandi ku isabukuru yanjye y’amavuko, Imana yongeye kubikora. Mr & Mrs OMWAKA. #urukundo. ”

Esiteri nawe yanditse agira ati “kubona umuntu udasanzwe nkawe mu bantu bose bo ku isi ni ikintu ntigeze ntekereza. Reka dukorere hamwe ubu buzima. Mr & Mrs Omwaka ”.

Ni ubukwe bwavugishije abantu benshi mugihugu cya Kenya kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo.Uyu mugore asanzwe afite abana 3 yabyaranye nundi mugabo, iwabo w’uyu musore, umuryango wose wanze gutaha ubu bukwe nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Mpasho.

Bivugwa ko nyina w’uyu musore akimenya ko umuhungu we akundana n’uyu mugore yavuzeko atazigera akandagira murugo rw’umuhungu we ngo kuko yarongoye umugore bangana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
James
James
3 years ago

Ahubwo se ko Ndeba asa n’aho akiri Muto! Ndabona imyaka muvuga itamugaragaraho pe! Harya mu Rwanda ho ntibihari! Wa wundi ufite 70 ufite umugore was 22 ko mutamwanditseho inkuru

Umukobwa witabiriye Miss Rwanda ari mu gahinda nyuma yo kubura Umubyeyi we

Itangazo ryihutirwa ku bakunzi n’abafana ba Ariel Wayz