in

Umusifuzi uherutse gukubitwa bunyamaswa n’umutoza yahawe ubutabera – AMAFOTO

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro cya kabiri muri Ghana ukirikiranweho gukubita bunyamaswa umusifuzi w’umugore, Sakina Nasara, yaciwe amande angana nk’ibihumbi 650000 mu manyarwanda ndetse agumya gufungwa.

Ibi byabaye mu byumweru 2 bishize, aho ikipe y’abagore ya Tiyumba bakinaga n’abamisiyonari b’umupira w’amaguru muri Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri.

Iddrisu S. Napari, yagiriye umujinya Nasara nyuma y’uko atanze igitego ku ikipe ya Tiyumba Ladies ubwo umukinnyi w’ikipe ya Soccer Missionaries Ladies yahaye umupira umunyezamu, awufata mu ntoki.

Nasara yaje kwibasirwa n’umutoza Napari aramukubita kugeza ubwo agize ibikomere bitandukanye, ajya kuvurirwa mu bitaro bya kaminuza ya tekinike ya Tamale, gusa ubu yamaze koroherwa, ari mu rugo.

Umusifuzi Sakina Nasara wari wagizwe intere yatashye mu rugo

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amazina yiswe umwana wa Yago aratangaje

Biratangaje: Atunzwe no kurya imicanga, amakara n’amatafari kubera impamvu idasanzwe