in

Umusimbura wa Onana muri Rayon Sports yamenyekanye

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ubwo igeze ku musozo, muri Rayon Sports, amasezerano iyi kipe yari ifitanye na rutahizamu wayo Leandre Willy Essombe Onana azaba arangiye.

Mu gihe hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu ari kwifuzwa n’amakipe akomeye hano muri Africa, Rayon Sports yatangiye gutekereza ku musimbura we maze itangira kwegera rutahizamu wayihozemo Yussef.

Rayon Sports yatangiye kuganira na Yussef Rhab wahoze muri iyi kipe ukomoka muri Maroc.

Uyu Yussef yavuye muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, atameranye neza n’ubuyobozi yashinjaga kumufata bitari ibya kinyamwuga.

Byari byitezwe ko uyo Yussef, agaruka muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino dusoza, gusa byaje kwanga kubera ko yasabaga ko izajya imuhemba miliyoni 2.6 Frw, bituma ihitamo kujya gutira Joackiam Ojera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku musatsi ugwa mu mugongo n’inzobe yaka, Nyirasenge wa Naomi wakanyujijeho na Cyusa yashimangiye ko yuje uburanga (AMAFOTO)

Inkoni zongeye kurisha: Biravugwa ko Weasel yongeye gukubita Teta Sandra wamwihomyeho