in

Bitangiye kumugaruka: Umusifuzi wasifuye umukino ubanza wa Benin n’u Rwanda yashyize ukuri kwe hanze ku bijyanye n’ikarita yahaye Kevin nyuma y’ibyemezo CAF yamufatiye

Umusifuzi Joshua Bondo wasifuye umukino ubanza wahuje Benin n’u Rwanda yatunguwe no kubona Amavubi akinisha Muhire Kevin kandi yari afite amakarita 2 y’umuhondo.

Uyu musifuzi yavuze ko ibyo uko yakuyeho ikarita ya Muhire Kevin yabiteye utwatsi, ngo yatunguwe ahubwo n’ukuntu yakinishijwe umukino wo kwishyura.

Gusa ariko uyu musifuzi nyuma yo kugaragara ko yibagiwe kandika ikarita yahaye Muhire, yambuwe uburenganzira bwo gusifura umukino wa ASKO yo muri Togo na AS FAR yo muri Morocco kubera ayo makosa.

Ni mu gihe ikipe ya Benin yo yamaze gutanga ikirego muri CAF, gusa Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi we yavugaga ko wasanga uyu musifuzi yarakuyeho ikarita yahaye Kevin ngo kuko CAF yabamenyesheje ko umuntu utemewe gukina ari Hakim Sahabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bihinduye isura! FERWAFA igiye guha Rayon Sports andi mahirwe ya 3

Akanyamuneza ni kose ku muryango w’Umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda