in

Umusifuzi uzaca impaka ku mukino wa Gasogi United na Rayon Sports akomeje gutuma benshi bacika ururondogoro

Umusifuzi wo hagati witwa Nsabimana Celestin ni we uzayobora umukino w’ishiraniro uzahuza ikipe ya Gasogi United itozwa na Paul Kiwanuka izaba yakiriye Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko FERWAFA yamaze kwemeza ko Nsabimana Celestin ari we uzaba ari umusifuzi wo hagati, gusa bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeje kuvuga ko batamwishimiye bigendanye n’uko hari abamushinja kubogamira indi kipe ihora ihanganye na Rayon Sports.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Nsabimana Celestin ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Gasogi United na Rayon Sports

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Nabo reka bazibwe sha

Twese turaza gupfa vuba aha bidatinze !? (UBUSHAKASHATSI)

Uruganda rwa Skol rwategeye Rayon Sports akavagari k’amafaranga niramuka yegukanye igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona