in

Umushoferi yahaye isomo rikomeye umupolisi wari umupfumuriye ipine(video)

Umushoferi wo muri Nigeria yarwanye inkundura n’umupolisi wari umurasiye ipine y’imodoka ye akaripfumura.Intambara ikomeye irimo umushoferi n’umupolisi wamuteye impanuka iherutse kubera mu gace ka Alapere muri leta ya Lagos.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, uyu mugabo yari atwaye imodoka ye nshya ya Mercedes Benz muri ako gace ku gicamunsi cyo ku wa gatatu maze abapolisi bamwe bagerageza kumubuza ariko akomeza gutwara.

Bavuga ko umwe muri abo bagabo yarashe ku ipine y’imodoka ye ahita akora impanuka, ariko yagize amahirwe yo kutagira ibikomere.

Byatumye uyu mushoferi ahita ava mu modoka ye maze batangira guhangana bararwana bikomeye.Mu gihe cyo kurwana, uyu mugabo yagaragaye agerageza kwambura intwaro umupolisi warashe ipine ye kandi asa nkaho afite imbaraga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’uko Davis D ashinze uruganda rukora udukingirizo, Rusine nawe agiye gushinga uruganda ruzakora ibikundwa na buri wese

Urukundo ni rwogere: Umusaza w’imyaka 77 yakoze ubukwe n’umwana w’imyaka 12 y’amavuko