in

Ubuhamya bukomeye bw’umugore wabyaye imbeba ,umugabo we agahita ahunga.

Uyu mudamu witwa Jane, yatanze ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yamutaye amuziza ko yabyaye umwana uwo mugabo yitaga imbeba ndetse arahunga aramusiga,aho kuri ubu atazi irengero ry’uyu mugabo we.

Jane ni umugore w’abana babiri, umwe mu bana be yavukanye ikibazo gikomeye cyatumye adakura neza nk’umuvandimwe we ndetse ubabonye ushobora kugira ngo barutanwa imyaka myinshi kandi bombi baravutse ari impanga. Mu gihagararo baratandukanye cyane ntiwapfa no kubikeka.

Umugabo w’uyu mugore yamutanye n’aba bana babiri bakimara kuvuka nyuma y’uko uwo mugabo abonye ko umugore abyaye umwe mu bana akaza adafite imiterere nkiy’abana basanzwe, ibyo byatumye uwo mugabo atamukunda na gacye ndetse bituma yigendera arabata. Kuva yagenda hashize igihe kinini na n’ubu uyu mugore ntazi uwo mugabo we aho aba, ubu hashize imyaka ikabakaba umunani.

Byose bijya gutangira byabaye mu myaka 9 ishize, ubwo uyu mugore yakundanaga n’uyu mugabo bakaza kwemeranywa kubana ndetse bagasezerana ko bazakundana burundu. Nubwo nta mafranga bagiraga bakoze uko bashoboye bakodesha inzu itari nziza cyane ariko kuribo bumvaga bayishimiye kuko bari bakundanye cyane. Bakimara kubana mu gihe gito uyu mugore yahise atwara inda ndetse umugabo we amwitaho bikomeye dore ko biteguraga kwakira imfura yabo.

Bidatinze uko iminsi yagiye ishira aba bajyanaga kwa muganga umugore agiye kwipimisha ndetse burigihe umuganga akababwira ko bazabyara umukobwa ndetse ntamunsi numwe bigeze babwirwa ko umugore atwite impanga. Amezi 9 yaje kugera ndetse umugore ajya kubyara, umwana wa mbere yarasohotse ndetse bakeka ko birangiye. Bidatinze umugore yaje kumvako atararangiza kubyara ndetse bahamagara muganga igitaraganya.

Muganga akimara kuhagera yaje kubona ko hari umwana wa kabiri uri kuza, gusa baje gutangazwa nuko umwana wa kabiri ageze hanze basanze ari gato cyane ndetse kajyaga kungana n’imbeba, ibi byanagoye abaganga kuko bamaze akanya kanini bibaza niba koko uwo ari umuntu cyangwa arikindi kintu. Abaganga bahise bategeka umugore gukuramo burikintu cyose yari yambaye ndetse agahita aterura nako kana ka kabiri ngo barebe niba koko ari umuntu.

Aka kana byabaye ngombwa ko kaguma kwa muganga igihe kinini bakitaho ngo barebe ko kazagira umubiri nk’uwabana basanzwe ariko biza kuba iby’ubusa kugeza ubwo basabye umugore kujyana akana ke murugo.

Umugabo yatahanye n’umugore ariko atishimye biturutse ku kuba bari babyaye umwana muzima ariko akaza guherekezwa nundi ufite ubumuga bukomeye. Byageze aho uyu mugore ashaka guhitana aka kana biturutse ku kuba abantu baramwumvishaga ukuntu katazigera kamara n’icyumweru kagihumeka, abantu ndetse batangiye kumuha urwamenyo bitewe nako kana ka kabiri yari yabyaye bituma yumva ataye umutwe cyane.

Nibwo benshi batangiye kwita ako kana imbeba, inzoka ndetse nandi mazina apfobya, bikababaza umugore cyane ariko akabura icyo abikoraho, gusa umwana yaje kuramba ndetse amara igihe kinini kiruta uko abandi babikekaga. Umunsi umwe umugabo yaje kubyuka arigendera ntiyagaruka, umugore byaramugoye cyane kuko umugabo we niwe warusanzwe akora gusa, nibwo yatangiye kwiyishyurira inzu, ndetse no kurera abana. Igihe cyo kuvuza wa mwana kigeze yageze kwa muganga bamubwira ko niba nta bwishingizi afite badashobora kumuvura ibyo kuvurwa kwa wa mwana birangirira aho.

Uyu mugore atangaza ko umugabo we amaze imyaka 8 yose yaraburiwe irengero, ndetse akaba asigaye abaho mu buzima bugoranye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umushoferi utwara ikamyo yarokotse impanuka ikomeye yari igiye kumuhitana.

Mrs World yambuye ikamba uwari kurihabwa aranamukomeretsa bikomeye.