in

Umushinga wa Miss Rwanda 2021 warangiriye mu bukwe?

Urugendo rwa Miss Rwanda 2022 rurarimbanyijee hagamijwe gutora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza, ubwenge ndetse n’umuco agasimbura Miss Rwanda 2021, Miss Bahati Grace.

Dusubiye inyuma gato mu ijoro ryo kuwa 20 Werurwe 2021 muri Intare Conference Arena mu birori bibereye ijisho, nibwo hatorwaga Nyampinga Ingabire Grace, asimbuye Miss Nishimwe Naomie wari Nyampinga w’umwaka wa 2020.

Kuba Miss byamuhesheje igihembo kiruta ibindi cy’imodoka ya Hyundai Creta yatanzwe na Hyundai Rwanda, maze iherekezwa n’umushahara wa 9.600.000 Frw ahabwa mu gihe cy’umwaka amara ari Miss Rwanda. Ibi bihembo kandi hiyongeraho guhabwa lisansi azakoresha umwaka wose itangwa na Merez Petroleum, internet y’umwaka wose itangwa na Truconnect Rwanda, 4K LED Ultra HD Smart TV ahabwa na Startimes, harimo na telefoni igezweho yatanzwe na MTN Rwanda n’ibindi..

Miss Rwanda 2021 Grace Ingabire

Mu byukuri nyuma yo kwegukana ikamba kuri Miss Rwanda ugahabwa ibihembo twavuze haruguru haba hakurikiyeho gutega amaso uko Nyampinga azashyira mu bikorwa umushinga we mu gihe kingana numwaka azamarana ikamba, ibi kandi akaba abifashwamo na Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda ikanafasha Nyampinga gushyira mu bikorwa umushinga we.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibikorwa bya Miss Grace Ingabire mu gushyira umushinga we mu bikorwa. Grace Ingabire wari ufite umushinga wo guteza imbere imbyino no gushinga ishuri ryigisha kubyina, byasaga nkaho bizamworohera cyane ko ari ibintu yize muri kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n’imibyinire ihuzwa n’imitekerereze, ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’, hakiyongeraho kandi ko ari umwe mu ba Miss batowe baciye akenge dore ko yatowe afite imyaka 25 mu gihe hari abagiye batorwa bafite imyaka 20 kumanura.

Ibikorwa Bya Miss Rwanda mu gihe amaze afite ikamba

Ibijyanye n’umushinga we

Twagerageje kwifashisha imbuga nkoranyambaga za nyirubwite Miss Grace Ingabire ndetse n’izabategura irushanwa rya Miss Rwanda, gusa ntanahamwe hagaragara Miss Grace Ingabire Grace ashyira mu bikorwa ibijyanye n’umushinga we wo kubyina. Gusa Grace Inagbire akaba yarakunze kugaragaza impano yo kubyina ndetse no mugihe cy’irushanwa rya Miss rwanda abantu bakaba baratunguwe n’ubuhanga afite mu kubyina.

Uretse amashusho mato uyu mukobwa agenda ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram arimo kubyina indirimbi zitandukanye, ahantu yagaragaye mu ruhame arimo kubyina nigihe yari yatashye ubukwe bw’umwe mu nshuti ze. Muri ubu bukwe, Grace yagaragaye ari kubyinana n’umusore indirimbo iri mu njyana ya ‘Salsa’. Twavuga ko ibijyanye n’umushinga we byarangiriye no kubyina mu bukwe.

https://www.instagram.com/reel/CVNyTY0lZPk/?utm_source=ig_web_copy_link

Grace Ingabire yitabiriye irushanwa rya Miss World

Bimwe mu bikorwa biba bitegereje Miss Rwanda harimo no kwitabira irushanwa rya Miss World. Mu kwa cumi na kumwe, Ingabire Grace yahagutse mu Rwanda yerekeza muri Porto Rico aho yitabiriye irushanywa rya Miss world 2021. Nubwo nya kamba yigeze abona ariko bimwe mu byaranze iri rushanwa kuri Miss Grace Ingabire, ni ukutavugwaho kimwe ku myambaro yaserutse yambaye muri iri rushanwa, aho benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuzeko uyu mukobwa yazize kutitabwaho maze akambikwa imyanda itamukwira ndetse itamubereye.

Imyambaro ya Miss Grace muri Miss World ntago yavuzweho rumwe

Ibindi bikorwa Grace Ingabire yagaragayemo

Miss Grace Ingabire yagiye agaragara mu bindi bikorwa bitandukanye, aha twavuga koroza ingurube abajyanama b’ubuzima, guha ibikoresho n’amagare abamugariye kurugamba, gusura abana babana n’ubumuga ndetse n’ibindi..

Nubwo muri rusange umwaka utabaye mwiza kuri Miss Grace Ingabire ku bijyanye no gushyira umushinga we mu bikorwa, umuntu ntiyakwirengajiza kuba yaratowe mu bihe bigoye birimo icyorezo cya Covid19, ahanini biba bigoranye gushyira gahunda ku murongo mu gihe gito nyamoinga aba afite cyo gushyira mu bikobwa umushinga we. Ibi kandi ni nako byagenze kuri mugenzi we Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda muri 2020.

Gusa ntibikuraho ko n’ubwo umwaka uburangiye Miss atabshije gushyira mu bikorwa imishinga ye, atakomeza na nyuma yuko atanze ikamba. Reka dutege amaso uyu mwari urangwa n’umutuzo ndetse n’ubwitonzi ko covid19 nicisha make, azabasha gukomeza ibijyanye n’imishinga ye nkuko bisanzwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu induru bayihaye umunwa babonye umwembe ufite isura nk’iy’umuntu(Video)

Zari na wa musore barimo gutwika ku mbuga nkoranyambaga ibyabo babishyize ku rundi rwego(AMAFOTO)