Kuri ubu umusaza ufite imyaka 100 witwa Walter Orthmann yari afite imyaka 14 gusa, yatangiye urugendo rwe rwo kwandika amateka ku isi. Yakoreye uruganda rumwe rukora imyenda muri Brazil imyaka irenga 84,byatumye ashimirwa na Guinness World Records.
Ibyo Bwana Orthmann yagezeho ni agahigo kuko nta wundi muntu uzwi wamaze imyaka 84 akora muri sosiyete imwe.
Muri Mutarama 1938,nibwo Orthmann yatangiye imirimo ye muri Industrias Renaux S.A. Umuryango we wari ufite ibibazo by’ubukungu, kandi wasangaga abana bakora muri iyo minsi.
Orthmann yabwiye Guinness World Records ati: “Mu 1938, byari byitezwe ko abana bakora kugira ngo bafashe umuryango. Nk’umuhungu w’imfura mu bana batanu, mama yantwaye gushaka akazi mfite imyaka 14. ”
Umwanya we wa mbere muri uru ruganda rw’imyenda yari umufasha mu bwikorezi. Yavuye aho,azamuka mu agurisha kugeza ageze ku mwanya w’umucungamutungo.
Mu gukura, umuryango wa Orthmann wari ugowe mu bukungu. Yagenzaga ibirenge agiye ku ishuri ariko agatsinda amasomo.
Kubera kumenya Ikidage,yahawe akazi muri uru ruganda ko kuba ukuriye ubucuruzi ndetse yatangaje ko icyatumye arama kuri aka kazi ari uko kamuhaga icyerekezo mu buzima.
Mu kazi ke uyu yagenze hirya no hino ku isi ndetse ahura n’abantu bashya benshi,ibyo avuga ko byamushimishije cyane kuko ngo yungutse inshuti nyinshi.
Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 100,yu mugabo yagiriye inama abakiri bato ku kwita ku bihe barimo ubu aho kwibanda ku hahise n’ahazaza.
Guinness World Records ikurikirana abakoze uduhigo tudasanzwe ibyitondeye kuko bihita binatangazwa ku isi.
Ikoresha uburyo buboneye kugira ngo ikurikirane ibyagezweho. Nkuko urubuga rwabo rubitangaza, babitangiye nk’uburyo bwo gukemura impaka za rubanda. Igihe Sir Hugh Beaver atabashaga kubona ibisubizo byihariye mu bitaboyasomye, yazanye igitekerezo cya gushinga Guinness world records,igitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bitangaje bitagezweho n’abandi ku isi
Beaver yitabaje Norris na Ross McWhirter b’impanga na bo bari abashakashatsi bashakisha ukuri.
Igitabo cya mbere cya Guinness World Records cyatwaye akazi kenshi, harimo kumara amasaha 90 mu kazi mu byumweru byinshi byabanjirije gusohoka kwacyo mu 1955.
Akazi katoroshye gasa nkako kamaze gutanga umusaruro kuko iki gitabo cyabaye icyamamare ndetse kirizewe ku isi