in

“Umusaruro wacu hanze ukomeje kuba nkene.” Afande Mubarakh Muganga yasubije ibyo abantu bakomeje kwibaza

Perezida wa APR FC Lt.Gen Mubarakh Muganga yasubije Scofield Haland, wari uvuze ko APR FC ariyo kipe ishyiraho abatoza mu makipe ndetse ko ariyo igena abanyamahanga bemewe muri Shampiyona ya hano mu Rwanda.

Uyu mufana yatangaje ko APR FC ariyo igena abanyamahanga baba bemewe muri Shampiyona ya hano mu Rwanda ndetse yemeza ko iyi kipeaAri nayo ishyiraho abatoza bamwe na bamwe muri iyi Shampiyona yacu.

Afande Mubarakh Muganga yaje gusubiza uyu mufana avuga ko ibyo Ari ibinyoma rwose kandi ko iby’abanyamahanga APR FC igira ijwi rimwe gusa rero ntabwo ariyo igena abanyamahanga bemewe muri Shampiyona.

Yagize Ati “Uwo Muvandimwe Scofield Haland, ibyo avuze ntakuri kurimo. kuko ikipe zose zifite ubuzima gatozi. Kuvugako umuyobozi wa APR FC ariwe ushyiraho abatoza mu ikipe zindi umunani, uretse gusebanya harimo no gusuzugura izo kipe ziramutse zihari koko, ibyo rero ntabihari.”

“Kugeza umubare w’abanyamahanga bagomba gukina muri Shampiyona ntabyo ntibikorwa na APR FC, kuko muri Assemble ya FERWAFA dufite ijwi rimwe gusa, bityo ntabwo aritwe twaba tugenda ngo bikunde. Naho niba akurikirwa ibiganiro tujya dutanga iteka tuvuga ko abifuza abanyamahanga, bakomeze bakoreshe ntawe dutambamira, icyo APR FC ivuga kandi isezeranya nuko izakomeza kubatsinda kuko niyo ntego kandi ntiyabisabira imbabazi.”

Yasoje atangaza ko umusaruro w’iyi kipe ari muke ariyo mpamvu bakomeza guhatana cyane.

“Umusaruro wacu hanze ukomeje kuba nkene, ni nabyo bituma dukomeza guhatana kugeza umunsi twahiguye uwo muhigo.”

Ibi Afande yabitangarije Radio Flash FM nyuma yo kumva ibyo uyu mufana yaravuze binyuranye nuko APR FC ikora ibintu byayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Turatsinze Emmanuel
Turatsinze Emmanuel
1 year ago

Najye maze kubona ko iyi championat yacu ifite ikibazo kdi giterwa na equipe imwe APR ahubwo bayisenye ireke kutwicira umupira

Nyuma y’imyaka 20 muri gereza, yagizwe umwere asohoka yemye

Miss Mutesi Jolly ari mu byishimo byinshi