in

Umuryango w’abantu 4 witabye Imana ku isaha imwe n’umunsi umwe

Umuryango w’abantu 4 bari batuye mu gihugu cya Uganda ,mu Karere ka Lira witabye Imana ukubitiwe n’inkuba mu nzu y’ibyatsi bari bugamyemo ubwo imvura yagwaga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor ivuga ko abitabye Imana ari : Jimmy Obong w’imyaka 32 ,Jenifer Acio, 26, Brian Opok, 5,  na Brian Okum w’imyaka 14,  , bikavugwa ko iyo nzu bari bugamyemo yarimo abantu batanu gusa uwa gatanu ariwe Godrine Opio akabasha kurokoka .

Bikavugwa ko nyi’ri urwo rugo aba bantu bari bugamyemo Alex Odongo  yari ashyiriye nyirabukwe imyumbati ubwo ibi byabaga,nawe akabasha kurokoka atyo.

Monitor ivuga ko mu ntangiriro z'ukwezi kwa 3 n'ubundi umuryango w'abantu 3 wari wishwe n'inkuba mu Karere ka Rubanda
Monitor ivuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3 n’ubundi umuryango w’abantu 3 wari wishwe n’inkuba mu Karere ka Rubanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Tumutege umukobwa” Nawe iyumvire icyo abantu bakora ngo King James ashake umugore

Musore menya ibintu ukwiriye gukora mu gihe uri gutereta umukobwa