in

“Umuryango wa Tiger B” Ibyo The Ben yavuze ku ifoto ye ari kumwe na Pamela (Videwo)

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19 Kanama 2022 nibwo The Ben n’umukunzi we Pamela bagiranye amasezerano yo kwamamaza ikigo cya Gorilla Games.

Mu mafoto yafashwe bari kujya gusinyira iki kigo hari imwe The Ben yifashishije atangaza ko we na Pamela ari umuryango wa Tiger B.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yashyizeho ifoto ye na Pamela bagiye gusinya amasezerano na Gorilla Games aho yayiherekeje amagambo agira ati: “Umuryango wa Tiger B. Twari dutegereje iyi foto.”

Kuri iyo foto kandi yari yashyizemo n’indirimbo Malayika ya Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde azize kanseri y’urwagashya.

 

https://www.instagram.com/reel/CheGBDUIMwy/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi utwika mu gihugu cya Uganda yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’imideli (Videwo)

Biteye agahinda: Umugabo waciye agahigo akora ubukwe bwa miliyari yitabye Imana