in

Umunyarwenya Clapton Kibonke yateye abantu kwibaza byinshi ku mukinnyi wa Paris Saint Germain

 

Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakurikina ibihangano bya filime nyarwanda uzwi ku izana rya Clapton Kibonke yateye abantu benshi kwibaza kuri Achraf Hakimi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Clapton Kibonke abinyujije kuri Instagram ye yanditse amagambo yatumye benshi bacika ururondogoro bitewe n’inkuru yavugishije benshi ya Achraf Hakimi watandukanye n’umugore basezeranye ivanga mutungo ndetse umugore yizeye ko imitungo yuyu mukinnyi agiye kuyegukana bikarangira atariko bigenze.

Uyu mugore yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga imitungo ya Achraf Hakimi yose yanditse kuri Mama we umubyara ibi byavugishije benshi ku Isi ariyo mpamvu umunyarwenya Clapton Kibonke yibajije ati:” Papa wa Achraf Hakimi asabye gatanya Mama wa Hakimi byagenda gute?”.

Ibi bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko byagenda gusa abenshi baravuga ko ntacyo bitwaye kuko byaba bitwawe n’umubyeyi we.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yatangije ihangana hagati ye na Zari

“Mumpe nimero ye” Umuyobozi wa Slayqueen, Shaddy Boo yasaze yasizoye arashaka kwigisha isomo Hakim wahenze ubwenge umugore we