Umuhanzi ukomeye muri America cyane cyane mu njyana ya RAP, Austin Richard Post wamamaye nka Post Malone yakoze impanuka idakomeye cyane ari mu gitaramo mu mujyi wa St. Louis mu nzu y’imyidagaduro ya Enterprise Center, muri leta ya Missouri.
Malone yituye hasi ku rubyiniro ubwo yari atangiye kuririmba indirimbo ye yise “Circles”. Nuko baganga n’ikipe ishinzwe umutekano we birukira kumutabara nyuma yo kuvuza induru cyane , bamufasha guhaguruka bamwerekeza mu cyumba abahanzi biteguriramo mbere yo kujya ku rubyiniro.
Nyuma y’iminota ine, Post Malone yahise agaruka asaba imbabazi abafana be hanyuma araririmba ndetse nyuma aza kubwira abafana be ko ameze neza ndetse abashimira amasengesho yabo bamusengera.
Post Malone yagize ati “ Ndashaka kubashimira kubera kwihangana mwagize , mumbabarire hari umwobo utari watunganyijwe neza ku rubyiniro, nahakandagiye mpita nitura hasi bitunguranye, gusa ngiye gukomeza kubataramira.”