in

Kiyovu Sport igiye gukina umukino wa gishuti n’ikipe ikomeye abafana ba Rayon Sports bahora bifuza

Ikipe ya Kiyovu Sport yateguye umukino wa gishuti n’ikipe ikomeye mu gihugu cya Tanzania yitwa Azam FC.

Kiyovu Sport mu minsi ishize ubwo shampiyona yari yarahagaze yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Bull FC nyuma yo kubona byari byiza, ubu yongeye gutumira iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania kandi iri muzikomeye muri iki gihugu .

Amakuru YEGOB yamenye nuko Kiyovu Sport yandikiye Azam FC ko bakina umukino wa gishuti ariko iyi kipe ntabwo irasubiza gusa Kiyovu Sport biravugwako isaha n’isaha iyi kipe yabona ubutumwa buyemererwa umukino wa gishuti.

Ikintu gikomeye gituma Kiyovu Sport yizera ko izabona uyu mukino wa gishuti nuko n’ubundi iyi kipe isanzwe yamamariza Azam.

Kiyovu Sport Shampiyona yahagaze iyoboye Urutonde rwagateganyo rwa shampiyona n’amanota 9/9 inganya n’ikipe ya Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi w’umunyamerika yaguye ku rubyiniro imbere y’abafana be

Umuhungu wa Ally Soudy yaririmbiye Dore Imbogo mu buryo bwatangaje se (Videwo)