Uyu mugabo umwe mubafatwa nk’incyingi z’amwamba mu muziki w’isi Lil Wayne ubwo y’aganiraga n’Ikinyamakuru Rolling Stone, yavuze ko afite ikibazo cyo kwibagirwa kuburyo indirimbo ze ziganje iziri kuri Album ze ziri muzakunzwe atakizibuka.
Yagize ati’’ Ntago nzibuka yaba Tha carter lll, Tha Carter ll ,Tha Carter l ndetse yewe na The Carter Iv, niko kuri kw’Imana yanjye ushobora kumbaza kuri izi ndirimbo simenye ngo turavuga kucyi’’.
Uyu mugabo umaze kugeza ku myaka 40 avuga ko imishinga yiz’indirimbo atakiyitaho kubera ko atakizibuka ndetse ko hari n’izindi yakoze mu myaka ishije atakibuka.
Akomeza avuga ko kandi yababanjwe no gutakaza ubwenge bwe bw’ibutsa kuko aribyo byamubereye intandaro yo kwibagirwa indirimbo ze atanga urugero rwa Tha Carterlll’.
Ariko kandi anavuga ko yishimira kuba Imana yaramuhaye umugisha wo gukora indirimbo zakunzwe. Ati “nizera ko Imana yampaye umugisha wo kugira ubu bwenge bwo gukora izindirimbo zitangaje n’ubwo itampaye ubwo kuzibuka’’.
Dyayne Michael Carter Jr wamamaye nka Lil Wayne avuga ko indirimbo ze akoze vuba aba azizi neza ndetse anazibuka.
Uyu mugabo uheruka gushyira hanze Album muri 2022 yise “Living Bxckwards”. kandi akaba yaramenyekanye mundirimbo zitandukanye nka Love me, Lollipo, Mirror, Right above it, ndetse nizindi nyinshi, Lil wayne nubwo atagiye yorohetrwa n’ubuzima kuko yigeze gufatwa n’uburwayi bw’igicuri ndetse muri 2013 yanjyanwe mu bitaro naho muri 2017 yahagaritse ibitaramo yari afite munjyi wa Las vegas kubera icyibazo cy’ubuzima.
Gusa ni umwe mubahanzi baririma injyana ya Hipopu bakunzwe kuva mu myaka yakera.