in

Umuraperi Bull Dogg yikomye bikomeye The Ben amushinja kudindiza indirimbo yabo

Bull Dogg yavuze ko umuhanzi The Ben ari kumunaniza ku buryo yamubuze ngo bakore amashusho y’indirimbo bakoranye.

Bull Dogg yakoranye indirimbo na The Ben, iyo bakaba barayise ’Rotate’ ikaba imaze amezi icyenda irangiye gutunganywa muri situdiyo.

Ibi Bull Dogg yabitangaje mu kiganiro ba Transit line yo kuri Youtube, aho yari abajijwe ku izimira ry’indirimbo yakoranye na The Ben.

Bull Dogg yagize ati: “The Ben arimo kunaniza, yarabuze ngo dukore video. Igisigaye ni njyewe ukizi. Nifitemo byinshi sinkishaka kubivugaho iby’iyi ndirimbo.” 

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu mwaka ushize gusa The Ben yahise abura ngo bakore amashusho nkuko Bull Dogg bakoranye akomeza kugenda abitangaza.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Eric Semuhungu yasabye umusore w’umunyarwanda ko yamubera umugore

Umugore aratabaza nyuma yo kumara imyaka irindwi anywa imiti ya SIDA atarwaye