Umuramyi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje byinshi ku buzima bwe bukakaye yanyuzemo dore ko ubwe yitangarije ko yigeze gupfa maze arazuka.
Ni mu kiganiro Zoom in kuri Televiziyo Rwanda Aline Gahongayire aganira n’umunyamakuru wa RBA Nadia Umutoni mu gace bita TikTok aho umuntu bamubaza ibibazo bigiye bitandukanye.
Nadia yabajije Aline ikintu azi guteka maze amusubiza ko azi guteka inyama ngo kuko akunda kuzirya cyane.
Abajijwe kandi ikintu cyamubabaje atajya yibagiwe Aline Gahongayire yavuze ko atajya yibagirwa ibihe yanyuze mo mu mwaka wa 2020 ubwo yarwaye araremba kuburyo yageze aho yibagirwa umubyeyi we bigera aho aza gupfa maze nyuma arazuka kubera imbaraga z’Imana.
Gusa abajijwe ikintu atajya yibagiwe mu buzima bwe akiri umwana, yavuze ko akiri umwana yakubaganaga byanyabyo.