Amashusho ndetse na video zerekanye imodoka yahiye igakongoka, amakuru avuga ko iyo modoka yari atwaye umurambo ku rusengero rwitwa Church Stretton, Shropshire kugirango bausezereho bwanyuma maze batungurwa no kubona iyo modoka yibasirwa n’inkongi y’umuriro maze irashya irakongoka.
Gusa iyo modoka igifatwa bihutiye gukuramo isanduku yarimo uwo murambo kugirango nao utaza gufatwa.
Kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya, cyavuze ko abari bagiye gushyingura babajwe ndetse bashengurwa bikomeye no kubona imodoka ifatwa n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.
Bagerageje kuzimya iyo nkongi y’umuriro ndetse n’ishami rishyinzwe gutabara abahaye inkongi y’umuriro naryo ryaje kuzimya ariko biranga birangira imodoka ibaye umuyonga.