Umupolisi yarashwe ahita apfa ubwo yari arimo gusambana n’umukobwa mu gihuru ahitwa Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.
TimesLive yatangaje ko Bwana Judas Chiloane w’imyaka 60, umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa Bushbuckridge, bivugwa ko yarasiwe mu ntebe z’inyuma z’imodoka ya Ford Ranger bakkie abiri ubwo yari ashishikaye ari kwiha akabyizi n’umukunzi we bakiri mu gikorwa.
Aba bavuga ko bamwambuye imbunda ye mbere yo kumurasa mu itako no ku mubiri hejuru. Umukunzi we yashakishije ubufasha, maze abapolisi bahageze, batangaza ko mugenzi wabo yapfiriye aho.