in

Umupolisi yateye abantu kumirwa ubwo yicukuriraga imva azahambwamo napfa

Umugabo w’umupolisi w’imyaka 59 yatunguye abantu ubwo yicukuriraga imva azahambwamo niyitaba Imana.

Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Sabasita mu gihugu cya Tanzania, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n’ibikorwa bijyanye n’ishyingurwa rye.

Uyu mugabo witwa Patrick Matey Kimaro usanzwe ufite ipeti rikomeye mu gipolisi cya Tanzania yavuze ko byamufashe igihe kinini kugira ngo ashobore gusobanura no kumvisha umuryango we gahunda afite yo gucukura no kubakira imva azashyingurwamo kandi akiri muzima.

Asobanura ibijyanye n’isanduku yo kuzashyingurwamo, Kimaro azategura ibijyanye nayo, ariko yavuze ko atahita ayigura ubu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi United ya KNC ikubiswe umunzenze na Etiencelles Fc

Umuslay Queen w’imyaka 93 akomeje gutungurana kubera imyambarire ye (AMAFOTO)