in

Gasogi United ya KNC ikubiswe umunzenze na Etiencelles Fc

?????????????????????????????????????????????????????????

Ikipe ya Gasogi United iyoborwa na KNC itsindiwe i Nyamirambo na Etiencelles Fc yari iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ibitego bibiri ku busa (2-0).

Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino watangiye ukereweho isaha imwe ku masaha yari yateganyijwe, watangiye amakipe yombi yiteguye neza ubona ko anyotewe intsinzi.

Ikipe ya Etiencelles Fc yaje gukina ibizi neza ko ari iyanyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ibyo byayiteye kuza mu kibuga yumva ko igomba gucyura intsinzi.

Ku munota wa 19, ikipe ya Etiencelles Fc yaje gufungura amazamu ku burangare bw’aba myugariro ba Gosogi United.

Nyuma yo kubona igitego cya mbere ikipe ya Etiencelles Fc ntago yagiye ngo iryame mu izamu ahubwo yakomeje kwataka izamu rya Gasogi United.

Gasogi United nk’ikipe yari yatsinzwe nayo yakomeje kugenda irema uburyo bugiye butandukanye gusa ariko igitego cyanze cyirabura.

Ku munota wa 43, ku makosa ya bamyugariro ba Gasogi United ikipe ya Etiencelles yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Songa Isaih.

Iminota 45 yaje kurangira ikipe ya Etiencelles Fc ikiri imbere n’ibitego bibiri ku busa bwa Gasogi United.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Gasogi Fc ishaka kwishyura mu gihe ikipe ya Etiencelles Fc yo yagombaga kurinda ibitego byayo bibiri.

Gasogi United yaje ibizi neza ko yatsinzwe ibitego bibiri, aho yaje ifite ishyaka kurusha ikipe ya Etiencelles Fc.

Ikipe ya Etiencelles Fc yakinaga isubira inyuma cyane igacungira ku mipira miremire.

Gasogi United yakomeje gushakisha igitego ariko kiragenda kirabura.

Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo ari nako ikipe ya Etiencelles Fc yakomezaga kurinda ibitego byayo.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira ikipe ya Etiencelles Fc iri imbere n’ibitego bibiri ku busa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Na rayon bayiteye mpaga kandirigukina

Umuzungukazi akomeje gusazwa n’urukundo rudasanzwe akunda umusore w’umunyafurika(Video)

Umupolisi yateye abantu kumirwa ubwo yicukuriraga imva azahambwamo napfa