Umupfumu mu rusengero! Ibyabereye ku rusengero ubwo Salongo yasezeranaga ni akari impurori
Abantu benshi batashye ubu bukwe batunguwe no kubona uyu mugabo bita ko ari umupfumu yagiye gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 11 mu rusengero.
Basezeraniye kuri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.
Indirimbo zacuranzwe ni izisanzwe zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika mu birori nk’ibi by’ubukwe.
Gusa igitangaje cyanatunguye abantu benshi ni ukuntu baririmbiwe indirimbo zo mu kiliziya ndetse bagasezeranira muri Salle ya Kiliyiza ariko bagasezeranywa n’umudivantisite.
Benshi cyane bahise batangira kwibaza niba uyu mudivantisite wabasezeranyije atazahanwa nkuko korari iherutse gutumira Islaeri Mbonyi yahanywe.