Uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana akomeje kuvugisha benshi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, bibaza ibyo yakoze nyuma yo kunywesha abayoboke b’idini rye amazi yari amaze gukarabiramo ayita ay’umugisha.
Ibi byabereye mugihugu cya Ghana, murusengero rwitwa Endtime Church Of Nation ruherereye mu majyepfo y’umujyi wa Accra.Uyu muvugabutumwa yategetse abakristu ayobora buri wese kumunyura imbere agafata amazi arimo umugisha.Uyu mugabo usanzwe ayobora uru rusengero, ku munsi wo kucyumweru ubwo habaga amateraniro yakoze ibisa n’ibitangaza, azana ikijerekani kinini cyuzuye amazi murusengero.
Aya mazi uyu mukozi w’Imana yayazanye yavugako ari amazi y’umugisha, yarabanje akuramo imyambaro imbere y’abakristu nuko ajya muri cya kijerekani ariyuhagira.
Uyu muvugabutumwa amaze kwiyuhagirira muri aya mazi yarayasengeye, agamije kuyaha umugisha, amaze kuyasengera yahise asaba abakristu bose bari muri iryo teraniro ko bahereye kubimbere buri wese yatambuka, akajya amunyuraho akamuhereza agakombe kuzuyemo ya mazi nuko agasomaho.
Uyu mukozi w’Imana yavugako unyoye kuri aya mazi ahabwa umugisha ututse mu ijuru.Aba bakristu, ntakuzuyaza bumviye uyu mushumba wabo buriwese akajya amunyura imbere, agafata agakombe akadaha akamuhereza agasoma, avugako arikubahesha imigisha iturutse mu ijuru.