Umupasiteri yarongoye abageni babiri nyuma y’abandi 11 afite

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’umupasiteri uherutse gukora ubukwe n’abagore babiri,nyuma y’abandi 11 yari asanzwe afite.

Uyu mukozi w’Imana, Révérend Pasteur Pierre Kas w’imyaka 68 yamavuko akaba aheruka Kurongora Abandi Bagore Babiri bose hamwe, akaba ageze Ku Bagore 13. Bivugwa ko kandi kuri ubu uyu mugabo afite abana 29 yabyaye kuri abo bagore batandukanye.