Umukozi w’Imana wo muri Nijeriya yahagaritse ubukwe nyuma yo kuvumbura ibikorwa bagiye bakora mu gihe cyo kurambagizanya.Ku wa gatandatu, nibwo uyu mupasiteri wari asanzwe ayobora ubukwe bwabo ubwo yiyemezaga guhamagara abageni mu biro bye.
Yabasabye kuba inyangamugayo bakavugisha ukuri ko batigeze baryamana mbere yo gukora ubukwe ,maze baramuahakanira. Icyakora, igihe pasiteri yabazaga umugeni, yemeye ko bigeze gusomana ndetse n’umusore akamukora ku myanya ye y’ibanga ariko bataryamanye.Uyu mukozi w’Imana acyumva aya magambo yahise ategeka ko bahagarika gushyingiranwa kuko bakoze icyaha
Uwanditse iyi nkuru y’aba bageni kuri twitter yagize ati:”Hariho ubu bukwe bwagombaga kuba ku wa gatandatu mu rusengero rwo mu gace dutuyemo. Ku munsi w’ubukwe mu gihe ibirori by’ubukwe byari bimaze gukorwa, pasiteri yahamagaye umukwe n’umugeni mu biro bye maze arababaza ati: “Nzi ko nababajije mbere ariko umwuka wera ukomeje kumbuza amahwemo ubu kugirango mbabaze wongeye kandi niba mwembi mutarakora imibonano mpuzabitsina mutarashakana ”maze bombi bavuze ngo OYA, ntabwo bigeze bakora imibonano mpuzabitsina.
Pasiteri arongera arabaza ati “Mukobwa, uyu muvandimwe yigeze agukoraho?” ati: “Yego, aransoma gusa, kandi yakoze ku myanya yanjye y’ibanga ariko ntitwaryamanye” maze pasiteri yahise asohoka abwira abari mu rusengero ko adashobora gusezeranya aba bageni nk’umugabo n’umugore kuko umubano wabo wanduye.
There was this wedding that was supposed to hold on a Saturday in a church around my neighborhood. On the wedding day while the wedding ceremony was already going on, the pastor came out and called the groom and the bride into his office…
— Christina (@Chrissie_Jide) November 22, 2022