Ku munsi wejo ikipe y’igihugu y’Ubuyapani yatsinze ikipe y’igihugu y’Ubudage ibitego 2-1 mu gikombe cy’isi, nyuma y’umukino abakinnyi b’Ubuyapani batunguye abantu benshi dore ko bagiye mu rwambariro barishima barangije barakoropa basiga hasa neza cyane.
Aba bakinnyi batanze urugero rwiza kuko mbere yo gutaha basize bakoze isuku mu rwambariro rwabo rwo kuri stade mpuzamahanga ya Khalifa,hasigara hasa nk’aho ntawigeze ahinjira.
Amashusho yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga hasi muri uru rwambariro hakeye cyane ndetse n’amadirishya asigara afunguye kugira ngo hinjira umwuka mwiza.
Abayapani ntabwo basanzwe kuko n’abafana bakoropye sitade nyuma y’uyu mukino kugira ngo aho bateraniye hasigare hakeye.


