Pasiteri Ade Abraham wo muri komisiyo ishinzwe umurimo wa Kristo, uzwi ku izina rya Royal Christ Assembly, muri Leta ya Kaduna,muri Nigeria arashinjwa kwaka abayoboke b’itorero rye amafaranga menshi cyane abizeza ko agiye kubajyana mu ijuru bidatinze.

Nk’uko amakuru abitangaza, yavuye muri leta ya Kaduna ashinga urusengero muri leta ya Ekiti aho yagiye asaba abayoboke be amafaranga asaga ibihumbi 800 mu manyarwanda abizeza ko azabajyana mu ijuru bidatinze
Video ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana intore zimwe zimaze mu nkambi zitegura kuzamuka kwabo isi irangiye.