in

Inkuru itangaje y’Umunyarwandakazi w’imyaka 70 utararyamana n’umugabo n’umwe

Kamariza Verena umukecuru ugeze mu myaka 70 avuga ko kuri iyi myaka atigeze abona umusore umurambagiza na rimwe kuko avuga ko ubu ari isugi.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube akomeza avuga ko mu buzima bwe bw’urukundo yakundanye n’abasore bagera kuri 15, bose ngo bagiye batandukana na we kubera ko bashakaga kuryamana na we mbere y’uko bakora ubukwe akabahakanira, bitewe n’uko yari afite isezerano ryo kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo wemera ko bakora ubukwe akaba ari we baryamana.

Kamariza Varena ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko yategereje imyaka myinshi ko yabona uwo Imana yamugeneye ariko akaba yarahebye. Gusa avuga ko agifite ikizere ko azabona uzahuza numutima we bakarushingana.Avuga ko yakuze iwabo ari abanyamasengesho ndetse bituma nawe akura yariyeguriye Imana, mu kwiyegurira Imana yari yarahawe isezerano ko agomba kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo bakora ubukwe bagasezerana imbere y’Imana n’imbere y’ababyeyi bakabiha umugisha.

Mu ijambo rye uyu Ati “Natangiye gukundana ku myaka 30, umusore wambere twakundanye yari umusore twaririmbanaga muri korali, uwo twamaranye umwaka, twapfuyeko yashaka ko turyamana mbere yuko tubana kandi narimfite isezerano ryo kurinda ubusugi bwanjye”

Uyu mubyeyi ubana n’umwana muto w’umukobwa umufasha avuga ko abaye mu buzima bumugoye kuko ageze mu zabukuru ndetse no kubona ikimutunga biba bitoroshye.Gusa nubwo atigeze umugabo,cyangwa ngo abyare umwana ntaracika intege ko yenda ejo cyangwa ejobundi ashobora kuzabona umugabo umwishimira bagakundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wiga muri Kaminuza yakoreye ibidasanzwe mu mugezi

Umupasiteri arashinjwa kwaka akayabo abayoboke be kugirango abajyane mu ijuru