Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC)bushyize hanze itangazo rimenyesha ko umunsi Mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu cy’Ukwezi kwa Ramadan uzizihizwa kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022.

RMC yashyize hanze iri tangazo kuri uyu wa Gatandatu,aho ubuyobozi bw’Umuryango butangaje ko Abayisilamu bose ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru wa Eidil-Fit’ri ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo, rizatangira guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Eidil-Fit’ri.