Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 8 muri Afurika y’Epfo, yatoraguye amafaranga angana na Miliyoni 40R ayajyana kuri Polisi ahembwa igitabo cyo gusoma ibintu byababaje benshi.
Amakuru atandukanye amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo theworldnews, amwe aranenga andi agashima byimazeyo umwana w’umukobwa wiga mu kigo cy’amashuri cya Seanamarena High School kiri mu gace ka Soweto ho muri Afurika y’Epfo ko yakoze gitwari akarangisha amafaranga yari yatoraguye.
Uyu munyeshuri ubwo yari gutaha, yabonye igikapu aracyegera asangamo amafaranga menshi cyane angana na Miliyoni 40 z’ama-Rand (40,000,000R) akoreshwa muri Afurika ye’Epfo, ni ukuvuga angana na 2,611,614,560 Frw (Hafi Miliyari 3 z’Amanyarwanda).
Kuba uyu mwana yatora aya mafaranga, byaciye igikuba dore ko amakuru amwe n’amwe avuga ko uyu mwana akigeza amafaranga kuri polisi yahembwe igitabo cyo kwigiramo, bigakurura amagambo yibasira Polisi ko nta gaciro yashyizemo. Abanenze Polisi bavuga ko yari ikwiye guhemba uyu mwana ikamuha amafaranga yamukiza na cyane ko iyo yikomereza iwabo mu rugo ntiyirirwe ayajyana kuri Polisi, yari guhita aba umuherwe mu gihugu.