in

Umunyeshuri yateranye ingumi n’umwarimu we bapfa umukobwa

Umunyeshuri yateranye ingumi n’umwarimu we bapfa umukobwa

Afrika y’Epfo inkuru y’umwarimu warwanye n’umunyeshuri yabaye kimomo nyuma yo kuvugwa ko bapfaga umukobwa.

Umunyeshuri w’umusore wigaga mu mwaka wa 5 ndetse n’umukobwa biganaga bari bazwiho ko bakundana cyane, gusa imibonano mpuzabitsina y’aba banyeshuri yari imaze kurambira buri muntu mu kigo.

Amakuru avuga ko nta minsi 3 yashoboraga gucamo aba banyeshuri batagiye mu ngeso mbi z’ubusambanyi ndetse ni kenshi cyane bafatwaga.

Umwe mu barimu babigishaga yafashe umwanzuro wo guhana uwo musore ngo kuko yari amaze kunanirana cyane. Ubwo uwo Umwarimu yatumije umwana mu biro ubundi amwandikira ko agomba kwirukanwa.

Mu byaha uyu mwarimu yaregaga uyu munyeshuri harimo no kwirirwa asambana na mugenzi we, iki cyaha bakikivuga umusore n’uburakari bwinshi niko guhita asingira umwarimu we bakarwana.

Nyuma yibyo inkuru yageze ku babyeyi barerera muri icyo kigo, ndetse benshi bakizindukiyemo bajya kubaza ibyabaye.

Barwanye bikomeye ndetse baranakomeretsanya. Gusa kuri ubu aba bombi bajyanwe kuri sitasiyo ya polisi kugirango hakorwe iperereza.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Samusure yahunze igihugu ari gukurikiranwa n’abamugurije amafaranga akanga kubishyura none ubu ari gusabiriza

Umuryango wasizwe na Nyakwigendera Yvan Buravan ugiye gukora ubukangurambaga ku ndwara yahitanye uyu musore