in

Samusure yahunze igihugu ari gukurikiranwa n’abamugurije amafaranga akanga kubishyura none ubu ari gusabiriza

Samusure yahunze igihugu ari gukurikiranwa n’abamugurije amafaranga akanga kubishyura none ubu ari gusabiriza.

Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure muri sinema nyarwanda, ari kubarizwa muri Mozambique.

Avuga ko yagiye ahunze abo yari afitiye umwenda w’amafaranga kuko yari yabuze ubwishyu.

Yemera ko ayabarimo ko ari nayo mpamvu yagiye hanze gushaka ayo kubishyura gusa nta kintu yari yabona.

Icyatumye agira uwo mwenda, avuga ko ari nyuma ya Covid-19 aho yagujije kugira ngo akore filime ye Makuta gusa ntiyaza kunguka bituma abura ubwishyu.

Mu busanzwe yari afite gahunda yo kujya muri Mozambique gusa ntabwo yagiyeyo uko yabishakaga.

Samusure yagiye muri Mozambique mu rwego rwo guhunga no kujya gushaka amafaranga yari yaragurijwe akaza kubura ubwishyu.

Aho ari muri Mozambique, Samusure avuga ko byanze ndetse yatangiye no gusaba ubufasha aho anifuza kugaruka mu Rwanda gukora sinema nk’uko byari bisanzwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi umusore yitwikiriye ijoro acunga abantu basindiye mu kabari ahitana moto abapolisi bamwereka ko baba bari maso

Umunyeshuri yateranye ingumi n’umwarimu we bapfa umukobwa