Umukobwa witwa Joyce yavuze uburyo yatewe inda na papa we nyuma yo kumusambanya inshuro nyinshi nk’ikiguzi cyo kugirango amuhe amafaranga y’ishuri.
Uyu mukobwa afite imyaka 25 yavukiye mu mugi wa Nakuru mu majyaruguru ya Nairobi akaba yarabyaranye na se nk’ikiguzi cyo kugirango amuhe amafaranga y’ishuri.
Yakuriye mu muryango arerwa na mama we ndetse na se, akura akunda ishuri cyane ariko kubona amafaranga bikamugora kuko umuryango we utari wishoboye.
Amafaranga y’ishuri yayasabaga papa we kuko ngo ari we washoboraga kuyabona. Gusa ngo igihe cyarageze Se atangira kumubwira ko kugirango amuhe amafaranga hari icyo nawe agomba kumukorera.
Igitangaje ntiyamusabaga gusubiramo amasomo, gukora imyitozo, gutsinda cyangwa kuzaba uwa mbere nk’uko abandi babyeyi benshi babisaba abana babo ahubwo we yamusabaga ko babanza bakaryamana kugirango ayamuhe.
Joyce avuga ko ibi byatangiye ubwo yari afite imyaka 12 aho yajyaga amusanga mu cyumba yaragaramo agatangira kumukorakora yamubuza akanga agakomeza kumukorakora.
Ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ni bwo yamusanze mu cyumba yararagamo maze amusaba ko baryamana aha ngo yari amaze iminsi atajya ku ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri. Kubera gukunda ishuri cyane byaje kurangira Joyce yemeye ko baryamana kubera ko yamubwiraga ko nabyanga atazasubira kwiga kuko atazamuha amafaranga y’ishuri.
Ibi ngo ntibyabaye incuro imwe gusa kuko nyuma bongeye kumwirukana na bwo akamubwira ko bagomba kongera bakaryamana akabona kuyamuha.
Ku ncuro ya gatatu na bwo Joyce yaratashye maze abwira se ikibazo cy’ishuri maze Se amubwira ko bagomba kongera bakaryamana akabona kuyamuha. Kuri iyi ncuro Joyce yarabyanze amubwira ko yahitamo kwicara aho kugirango yongere kuryamana na we gusa ngo se yakomeje kumuhatiriza amubwira ko atazigera yiga naramuka abyanze. N’uko bigeza aho arabyemera ari nabwo yahise amutera inda.