Umunyeshuri wahawe buruse yo kujya kwiga muri Amerika yagezeyo atera inda abapolisi bane none ari mu mazi abira.
Umunyeshuri witwa Jamil Ezebuike ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi ndetse agezwa imbere y’urukiko ashinjwa gutera inda abapolisikazi bane bo muri Amerika.
Uyu munyeshuri wiga ibijyanye n’umutekano yatawe muri yombi ubwo umwe mu bapolisi yateye inda ariwe watangaga amakuru y’ibyabaye.
Ubwo uyu munyeshuri yageraga mu gihugu cya Amerika agiye kwiga, yabaye inshuti n’abamwe mu bapolisi bakoreraga mu gace kabarizwa ikigo yigaho, dore ko nawe yiga ibijyanye n’umutekano.
Uyu musore yagiye agirana nabo ubucuti kugeza aho agenda aryamana n’umwe ku w’undi. Mu gihe kitangana n’ukwezi bose yari amaze kubatera inda.
Umwe mu bapolisi watewe inda yakoze iperereza amenya ko uyu musore yateye inda n’abandi bapolisi ndetse amenya ko yanakoresheje ibipapuro mpimbano. Akimara kubimenya yahise atanga raporo atabwa muri yombi.