Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter hakomeje gukwirakira amashusho agaragaza umuntu ari gusuzuma niba akadege gato kitwara’ Drone’ kabasha kuguruka.
Ni amashusho yashyizwe hanze n’uwitwa ‘Muhirwa Richard’ kuri Twitter. Mu mashusho agaragaza ko aba arimo arasuzuma niba iyo drone yabasha kuguruka.
‘Muhirwa Richard ‘ ugendeye ku mwirondoro yashyize kuri Twitter. Bigaragara ko yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ( College) ry’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi, ( College of Science and Technology _ CST).
Muhirwa Richard kuri ‘ Twitter’ yanditse ko Drone yarangiye igisigaye ari ugushyiramo ‘Battery’ ngo ibashe kuguruka.
Yaranditse ati”Drone ubu yarangiye( akamenyetso ko gukoma amashyi n’ ak’umuriro) ! Aho narindimo ndakora test za macommand nzajya nohereze kugira ngo mbashe kuyiyobora neza mugihe iri kuguruka. Igisigaye nugushyiraho battery ahasigaye ikaguruka”.
Drone ubu yarangiye👏🔥 ! Aho narindimo ndakora test za macommand nzajya nohereze kugirango mbashe kuyiyobora neza mugihe irkuguruka. Igisigaye nugushyiraho battery ahasigaye ikaguruka. pic.twitter.com/U4hY1nJ0zY
— Muhirwa Richard (@MuhirwaRichard1) April 28, 2023
Birakuiye rwose ko uwo munyeshuri yahabwa support aho bikenewe biragaragara ko haribyinci byagerwaho kubera we🙏👏