in

Umunyarwenya Rava Nelly yinjiye mu byo guhanga imideri -AMAFOTO

Umunyarwenya Rava Nelly wamamaye cyane binyuze ku rubuga rwa TikTok yinjiye mu byo guhanga imideli, amurika imyambaro mishya yakomoye ku rukundo akunda umuco w’u Rwanda byumwihariko Intore.

Mu butumwa Ravanelly yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko yamaze kwinjira mu byo guhanga imideli, anamurika imyambaro mishya yise ‘Intore Brand’ iriho ikirango cy’Intore, avuga ko yakoze iyi myambaro agamije gukundisha abandi umuco nyarwanda.

Yagize ati “Mumyaka 3 ishize natangiye gukunda umuco wacu w’u Rwanda byumwihariko INTORE . Ni uko mpitamo kuzanjya ngenda nambaye umwambaro werekana intore (brand) mu rwego rwo gukundisha abandi umuco wacu.”

Mu kiganiro Ravanelly yagiranye na ISIMBI, yavuze ko imyambaro Intore Brand yamaze gushyirwa ku isoko ari imipira ifite umwihariko w’uko iri mu mabara atatu, ikaba inafite amazina yakomoye ku moko y’imihamirizo(ibyino zibyinwa n’intore).

Yagize ati “Intore brand ifite imipira ifite amabara atatu: black (umukara) witwa ikotaniro, White(umweru) witwa igitego n’undi usa na Grey (ivu) witwa urukatsa. Ayo mazina ni amako y’imihamirizo(ibyino zibyinwa n’intore) aho bazibyina bambaye imigara ,bafite ingabo n’icumu.”

Ushaka kugura iyi mipira ya Intore Brand yayisanga mumugi rwagati (down town ) ahazwi nkokwa Humble Design cyangwa se akabaza Intore Brand anyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imikino ya gishuti: Rayon Sport igiye guhera ku ikipe yaraye itwaye igikombe mu Burundi

“No mu mikino y’amaboko byaranze” Ikipe y’igihugu y’U Rwanda ya Basketball ihuye n’uruva gusenya imbere ya Maroc