in

Umunyarwenya nyaxo uri mu bakunzwe yatawe muri yombi

Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.

Nyaxo yakubise umugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo,.

Kugeza ubu Kanyabugande Olivier uzwi nka nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo guhabwa imbabazi mu mavubi, Niyonzima Sefu yongeye gukurwa mu mavubi

Umugande waburiye mu masengesho i kibeho yabonetse ahita ajyanwa i ndera mu bitaro