in

Umunyarwenya Kibonke yegukanye igikombe gikomeye kurusha ibindi mu Rwanda

 

Umunyarwenya ukunzwe cyane mu Rwanda uzwi ku izana rya Clapton Kibonke muri filime nyarwanda zitandukanye harimo Seburikoko, umuturanyi ndetse nizindi zitandukanye yahize abandi maze yegukana igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wahize abandi mu Rwanda.

Clapton Kibonke mu byishimo byinshi yavuze ko filime umuturanyi yatangiye kuyikina mu gihe cya Covid-19 ndetse ashimangira ko filime zo mu Rwanda zimaze kugera ku rwego rushimishije ibi yabivuze ubwo yahabwaga igihembo muri Rwanda international movie awards abicyesha filime umuturanyi.

Umunyarwenya Kibonke yashyikirijwe igihembo na coach Gael ndetse ubwo yahabwaga ibihembo ku rubyiniro yari kumwe n’umuryango we harimo umukobwa we ndetse n’umugore we.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo n’umugore we bagiye kugurisha umwe mu mutungo basanganywe

Bahavu Jeannette yegukanye imodoka muri Rwanda international movie awards 2023