in

Umunyarwenya Eric Omondi yateje impagarara muri Kenya (video)

Kuva mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi yakomeje kumvikana avuga ko mu gihe abanyamategeko batahindura itegeko rigenga imiziki muri Kenya azigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko.

Umunsi yari yatanze wa nyuma wari uyu munsi tariki 16 ugushyingo wo kuba iri tegeko ryashizweho bitabaye ibyo agahagurutsa imyigaragambyo karahabutaka igana ku nteko ishinga amategeko ya Kenya yari buterane uyu munsi ku wa kabiri.

Eric Omondi yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri Kenya kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka abahanzi bashya bazabikora.

Nyuma yuko Eric Omondi avuze  ko akeneye ko ibitangazamakuru byose muri Kenya bizajya bicuranga imiziki y’abahanzi b’abanyakenya byibuze ku kigero cya 75% , abahanzi barimo Bahati , Bienaime  wo muri Sauti Sol na Khaligraph Jones bari mu bakomeye muri Kenya bakomeje kwamaganira kure ibyo Eric omondi ashaka.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abahanzi bakomeye mu karere ka afurika y’iburasirazuba nka Jose Chameleon bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye uyu munyarwenya uri kurwanirira umuziki wa Kenya.

Eric Omondi kuri uyu munsi yaje kugezwa kuri station ya police nubwo nyuma baje ku mufungura aho kugeza aka kanya ari hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi yambitswe ubusa ku karubanda nyuma yo kwiba mu iduka.

Umukobwa w’umunyarwandakazi watuburiraya abasore online arafashwe||uwo yatuburiye yaramwishe(video)