in

Umunyarwenya Clapton Kibonge atanze igitekerezo cy’umushinga ku bantu badafite akazi. Video

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda akaba kandi umunyarwenya Clapton Kibonge yasekeje abamukurikira ku rubuga rwa Instagram kubera igitekerezo yahaye abantu badafite akazi ngo bakibyaze umusaruro.

Nkuko bigaragara mu mashusho, Clapton wari uri iwabo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, yagaragaye ari kwihaganyura akoresheje ihwa maze abwira abamukurikira badafite akazi ko ibiti byeraho ayo mahwa maremare kandi meza ari byinshi mu karere ka Nyagatare bityo umuntu udafite akazi yajya ayacuruza.

Nkuko yakomeje abitangaza, Clapton yagize ati aya mahwa yavamo toothpicks (uduti two kwikura inyanda mu menyo) nziza bityo abadafite akazi batangira kuzicuruza bakareka kuvuga ngo ‘nakubiswe’.

Reba amashusho uko yabitangaje:

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umugabo waciye agahigo ku isi ko kugerekeranya amagi aratangaje

Mu magambo asigirije urukundo rwinshi, Umugore wa Mico The Best yifurije isabukuru nziza umugabo we