Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda yatunguranye avuga ko yiteguye kubyarira umukunzi we Skylanta umwana wa akabiri nyuma y’amezi hafi atatu n’igice gusa amaze yibarutse imfura ye. Mu magambo ye Kansiime yatangiye agira ati: “Nahuye n’ingorane mu kubona umwana ariko byabaye umugisha”.
Kansiime yakomeje agira ati: “Ntabwo nzi icyo nshaka, ntabwo nzi igihe nzabonera icyo nshaka. Nsengera kuramya no kugira ubuzima bwiza. Imana nishaka ko ngira abana 12 nzabagira, nishaka ko ngira 2 nzabagira, ariko iyaba mfite bishoboka kuyisaba umubare nshaka, nayisaba benshi!”.
Yakomeja ashimangira ko ntacyo byamutwara kubyara abahungu cyangwa abakobwa kuko icyangombwa ari urubyaro. Nk’uko bilz.co.ug yabigarutseho aya magambo yatumye benshi bacika ururondogoro aho hari abahise batekereza ko uyu munyarwenya atwite koko, abandi bavuga gukurikiza vuba byaba bitewe n’imyaka afite ariko barenzaho ko ari ukubitega amaso.