in

Umunyarwandakazi witwa Rugambwa Isimbi Sylivine yashyize hanze amafoto ye ku rubuga rwa Instagram amugaragaza nta kantu na kamwe yambaye

Umunyarwandakazi witwa Rugambwa Isimbi Sylivine usanzwe akora akazi ko kwerekana imideli yashyize hanze amafoto atatu atandukanye ku rubuga rwa Instagram amugaragaza ko nta kantu na kamwe yambaye.

Kuri aya mafoto yagiye yandikaho ubutumwa butandukanye, hari iyo yanditseho ko ifoto ari umuvugo utagira amagambo indi yandikaho ko no kwifotoza ari uburyo bwo kwerekana imideli.

Nyuma y’impaka nyinshi byaje gutuma uyu mukobwa asiba amafoto yose yabarizwaga kuri instagram ye.

Rugambwa Isimbi Sylivine yeretse ubwambure bwe abarenga 1000 bamukurikira kuri uru rubuga nyuma y’aho Miniseteri y’Umuco na Siporo itangarije ko hagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibihano bihabwa abantu bakwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni, aha MINISIPOC yasohoye itangazo ivuga ko gukwirakwiza amafoto nk’ayo atajyanye n’umuco ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umunyarwandakazi Rugambwa Isimbi Sylivine uzasanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli, we ntiyakanzwe n’iryo tegeko, maze ashyira hanze uruhererekane rw’amafoto yambaye ubusa buriburi ariko yahishe imyanya ndangagitsina ye.

Nyuma yaje gusiba ikitwa ifoto cyose cyabarizwaga kuri instagram ye , gusa aya mafoto yari yamaze no gusakara hirya no hino haba mu bitangazamakuru ndetse no kuzindi mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwali agaragaza ko kwifotoza yambaye ubusa abikora nk’igice kimwe cyo kumurika imideli nk’uko anabikora iyo yambaye imyenda. Abantu benshi bamukurikira nabo bagaragaza ko bamushyigikiye ndetse ko amaze kuba umunyamideli w’umunyamwuga.

Uyu mukobwa yagaragaje ko aya mafoto yambaye ubusa yayafotowe na gafotozi w’umusore witwa Jules Mugabo.

Abamukurikira bahise batangira gutanga ibitekerezo bavuga ko bategereje ibitekerezo biratangwa kuri iyi foto mu gihe abandi bavugaga ko bakunda abafotozi b’ababasore .

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibisa nk’ibitangaza: Nyuma y’imyaka 30 yose Bad Rama yabonanye n’umuvandimwe we yari aziko yapfuye kera 

Biteye agahinda! Umugabo wari umaze umunsi umwe akoze ubukwe n’umukobwa witwa Habonimana Claudine, yitabye Imana mu buryo butunguranye none ubu amarira ni yose mu gihugu (AMAFOTO)