in

Umunyarwandakazi Bella Murekatete w’imyaka 23 yanditse amateka muri Leta Zunze Ubumwe z’America

Bella Murekatete yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ufite ‘block’ nyinshi (159) mu Ikipe ye ya Washington State Cougars Women’s Basketball ikina muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NCAA Division I.

Uyu mukinnyi yabigezeho mu mukino ikipe ye ya Washington State Cougars Women’s Basketball yatsinzemo Maryland Terrapins amanota 87-67, uba umukino wa gatandatu idatsindwa.

Muri uyu mukino Murekatete yabanje mu kibuga akina iminota 25 atsindamo amanota 17 akora na ‘rebound’ ebyiri. Muri rusange Washington State Cougars iri ku mwanya wa mbere mu gice cy’iburengerazuba iherereyemo.

Murekatete ni umukobwa w’imyaka 23 wavukiye mu Karere ka Huye, wakuze akina Umupira w’Amaguru na Volleyball mbere yo kwisanga muri Basketball. Mu 2022 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego muri Shampiyona.

Murekatete yakiniye amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje imyaka 16, 18 ndetse n’inkuru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi ntiyagowe no kwambara Bikini: Igiraneza Ndekwe Paulette uhagarariye u Rwanda muri Miss Cosmo World 2023 we na bagenzi be bigaragaje muri Bikini, harebwa imiterere ya buri wese (AMAFOTO)

Wagirango bicaye mu ndege! Amashusho ya The Ben na Pamella bagiye kurya ubuzima bari mu modoka yabo nshyashya imeze nk’indege, akomeje gukwirakwira imbuga nkoranyambaga